Muri iki gitabo Prince Harry yanditse ko Umwami Henry VI wubatse ikigo cyitwa Eton kizwi mu Bwongereza akaba ari cyo Prince Harry yizeho, ari sogokuru we wa munani mu bisekuruza by’ibwami bw’u Bwongereza.
Ibi bihabanye n’ukuri kuko amateka avuga ko Umwami Henry VI atigeze yongera kubyara nyuma y’uko umwana umwe w’umuhungu yari afite, igikomangoma Edward cya Westminster apfiriye ku rugamba mu 1471.
Ikinyamakuru ‘Page Six’, kivuga kuri uku kwibeshya cyagize kiti “Prince Harry ntabwo yakoze ubushakashatsi ku bijyanye n’umuryango we, bituma yizera ko aturuka ku Mwami Henry VI wapfushije umwana we wenyine yari afite w’imyaka 17 ku rugamba.”
Andi makosa no kwibeshya byagaragaye muri iki gitabo cya Harry, hari aho avuga ko igihe yamenyaga urupfu rw’Umugabekazi wabyaye Queen Elisabeth II watanze muri Werurwe 2002, yari ku ishuri aho yigaga hitwa Eton.
Amafoto yasohotse icyo gihe mbere y’uko Umugabekazi apfa na nyuma yaho, agagaragaza igikomangoma ari mu butembere mu Busuwisi, ibintu bihabanye n’ibyo yavuze ko yari muri Eton.
Iki gitabo cya Prince Harry n’umugore we Meghan Markle kigaruka ku buzima bwabo bakiri ibwami ndetse na nyuma yaho, aho benshi batangaje ko ari uburyo bwo kumena amabanga y’ibwami, kuko bavugamo ibintu byinshi byabereye inyuma y’amarido ku bantu bagize uyu muryango.
Kubera amakuru yihariye ari muri iki gitabo, nyuma y’iminsi mike gisohotse cyahise kiba icyagurishijwe kurusha ibindi byose mu Bwongereza kivuga inkuru z’ibyabaye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!