00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakenga ku mutekano w’imikorere ya OpenAI akomeje kuba menshi

Yanditswe na Nshuti Hamza
Kuya 14 July 2024 saa 07:23
Yasuwe :

Sosiyete y’Abanyamerika iri mu zikomeye zitanga serivisi z’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence, AI), OpenAI, ikomeje kuvugirizwa induru ko imikorere y’ikoranabuhanga ryayo idatekanye, ibirego bitangwa n’abarimo abakozi bayo.

OpenAI ni yo ifite mu nshingano ChatGPT. Iyo uvuze AI, abenshi bahita batekereza ChatGPT mbere yo gutekereza ku zindi purogaramu za AI.

Mu gihe benshi bashima uburyo ikoranabuhanga rya OpenAI rikora, abarimo abakozi bayo n’abahoze bayikorera bakomeje kugaragaza ko bahangayikishijwe bikomeye n’icyizere igirirwa kandi imikorere y’ikoranabuhanga ryayo idatekanye.

Mu mwaka ushize OpenAI yasezeranyije Ibiro bya Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, White House, ko izakora igerageza ryimbitse rigamije gushimangira ko ikoranabuhanga ryayo ritazifashishwa n’abagizi ba nabi, barimo abagaba ibitero by’ikoranabuhanga.

Gusa batatu mu bagize itsinda ry’iyo Sosiyete rishinzwe iby’umutekano w’ikoranabuhanga bahamirije The New York Times ko bari gushyirwaho igitutu ngo bihutishe iryo gerageza, kugira ngo rizahure neza n’itariki yo kumurika ibyarivuyemo iteganyijwe muri Gicurasi 2024.

Umwe muri bo yagize ati “[Abayobozi] bamaze gupanga ibirori bya nyuma byo kumurika ibyavuye muri iryo gerageza mbere y’uko tumenya niba ritekanye. Twamaze gutsindwa tutaranarisoza.”

Muri Kamena 2024, abahoze ari abakozi ba OpenAI na bamwe mu bakiyikorera banditse ibaruwa ifunguye basaba ko hakwitabwa ku ngamba zo kugenzura umutekano w’ikoranabuhanga ry’iyo Sosiyete.

Mbere y’aho gato itsinda rishinzwe iby’umutekano w’ikoranabuhanga ry’iyo Sosiyete ryari ryasheshwe, nyuma y’uko umwe mu batangije OpenAI, Ilya Sutskever yari amaze gusezera.

Muri Gicurasi 2024, Jan Leike wari umushakashatsi wa OpenAI yareguye, nyuma yo gutangaza ko muri iyo Sosiyete ibirebana n’umutekano w’ikoranabuhanga bitekerezwaho nyuma y’ibindi byose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .