Ibi yabitangaje ku wa 7 Ukwakira 2025 nyuma yo kwegura kwa Sébastien Lecornu wari wagizwe Minisitiri w’intebe akegura ataramara n’ukwezi muri izo nshingano.
Philippe avuga ko Macron akwiye kwemera akava ku butegetsi mu buryo bwiza butazangiza isura y’u Bufaransa.
Ati “Agomba gufata umwanzuro ujyanye n’inshingano afite wo gutuma guverinoma idahungabana, akayivamo mu buryo bwiza.”
Uyu mugabo akomeza avuga ko ingengo y’imari nimara kwemezwa, amatora yari ateganyijwe mu 2027 yakwegezwa imbere hagatorwa perezida mushya.
Édouard Philippe ni we Minisitiri w’Intebe watinze kuri izo nshingano muri manda ya mbere ya Macron kuko yabaye Minisitiri w’Intebe guhera mu 2017 kugeza mu 2020.
Kuva Macron yatorerwa manda ya kabiri mu 2022, yagiye agira ibibazo bya politiki byatumye ahindagura ba Minisitiri b’Intebe aho mu myaka itatu gusa amaze gushyiraho ba Minisitiri b’Intebe batanu. Kuva yaba Perezida, amaze kugira ba Minisitiri b’Intebe barindwi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!