Ni mu matora ateganyijwe ku wa 5 Ugushyingo 2024, aho Aba-Démocrates bahagarariwe na Visi Perezida w’iki gihugu, Kamala Harris na ho Aba-Républicains bahagarariwe na Donald Trump wanayoboye iki gihugu muri manda ya 2017–2021.
Ni amatora agiye kuba akurikira ayabaye mu 2020 yatsinzwe na Joe Biden ucyuye igihe.
Mu gihe aya matora yitegurwa mu minsi ya vuba, ibyamamare ndetse n’abanyemari bakomeye barimo n’abatunze za miliyari z’amadorali muri Amerika, bakomeje kugenda bagaragaza amahitamo yabo umunsi ku wundi.
IGIHE yakusanyije abantu batandukanye bazwi muri Amerika mu ngeri zitandukanye, n’uwo bagiye bari inyuma muri aya matora ategerezanyijwe amatsiko n’isi yose.
Kamala Harris, akomeje kwigarurira imitima y’ibyamamare…
Umwe mu bahanzi bashyigikiye bidasubirwaho Kamala Harris ni Beyoncé. Byamenyekanye muri Nyakanga uyu mwaka ubwo uyu mubyeyi yatangiraga ibikorwa byo gushaka inkunga izamufasha mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Ni ibikorwa yatangiriye mu Mujyi wa Wilmington, muri Leta ya Delaware. Ubwo yajyaga mu gikorwa kigamije gukomeza gukusanya inkunga kuri uyu wa Mbere, yatunguranye yinjirira mu ndirimbo ya Beyoncé yitwa ’Freedom’ yahuriyemo na Kendrick Lamar.
Uretse uyu muhanzikazi kandi nyina Tina Knowless na we ashyigikiye aba-démocrates.
Ubwo Joe Biden yatangazaga ko ibikorwa bye byo kwiyamamaza abihagaritse, Cardi B ni umwe mu bagaragaje ko Kamala Harris yaba umusimbura we mwiza.
Abandi bagiye bagaragaza ko bashyigikiye uyu mubyeyi uhagarariye iri shyaka barimo Cardi B, John Legend, Ariana Grande, Eminem, Insane Clown Posse, Willie Nelson, Brittney Spencer, Margo Price, umunyamakuru Dahr Jamail na Lizzo.
Usher na we aheruka kugaragaza ko ashyigikiye Kamala Harris ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza. Usher yagaragaye ari kumwe n’uyu mugore tariki 19 Ukwakira, ubwo yiyamamarizaga mu Mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia.
Abandi bahanzi ndetse n’ibi byamamare byamaze kugaragaza ko biri inyuma ya Kamala Harris harimo Marc Anthony, Taylor Swift, Olivia Rodrigo, Kesha, Billie Eilish na musaza we Finneas, Chappell Roan, Bruce Springsteen, Neil Young, Stevie Nicks na Charli XCX.
Ibyamamare muri sinema kandi ntabwo byatanzwe cyane ko nka George Clooney, Barbra Streisand, Rosie O’Donnell, Jamie Lee Curtis, Cynthia Nixon, Mindy Kaling, Tony Goldwyn, Kerry Washington, Nick Offerman, Jane Fonda, Ben Stiller, Kathy Griffin, John Stamos, Ed Helms, Tiffany Haddish, Ike Barinholtz, Matt Damon, Lin-Manuel Miranda na Aubrey Plaza nabo bari inyuma ya Harris.
Abandi nka Jennifer Aniston, Mel Brooks, Lynda Carter, LeVar Burton, Anthony Rapp, Misha Collins, Mark Hamill, Robert De Niro, Jennifer Lawrence, Fran Drescher, Bryan Cranston na Anne Hathaway nabo bari inyuma y’uyu mugore.
Abanyapolitiki n’abanyemari bari inyuma ya Kamala Harris
Barack Obama wayoboye Amerika n’umugore we Michelle Obama, Bill Clinton wayoboye Amerika na we n’umugore we Hillary Clinton nabo bari inyuma ya Kamala Harris.
Abanyemari bakize ku isi nka Mark Cuban na Bill Gates baragaje ko bashyigikiye Kamala Harris.
Abandi banyemari bari inyuma ya Kamala Harris barimo Laurene Powell Jobs, Arthur Blank, Michael Bloomberg, John Pritzker, Sheryl Sandberg, Eric Schmidt, Steven Spielberg, John Fish, Reed Hastings, Theodore Leonsis, Christy Walton, Elaine Wynn, Melinda French Gates na Sean Parker.
Abashyigikiye Donald Trump mu byamamare
Abakinnyi ba filime Dennis Quaid, Jon Voight, Rosanne Barr na Zachary Levi bagaragaje ko bashyigikiye Donald Trump. Abanyamuziki barimo Kid Rock, Amber Rose, Chris Janson, Jason Aldean, Nicky Jam na Azealia Banks nabo bashyigikiye Donald Trump.
Nyiri New York City restaurant , Joe Germanotta akaba na se wa Lady Gaga na we yavuze ko azatora Trump.
Abanyemari bashyigikiye Trump barimo Elon Musk, Steve Wynn, Bill Ackman, Marc Andreesen, Dan Snyder, Linda McMahon, Diane Hendricks, Miriam Adelson, Kelcy Warren, Timothy Dunn, Elizabeth & Richard Uihlein, Phil Ruffin, Jeff Sprecher na Kelly Loeffler.
Hari kandi Jimmy John Liautaud, Geoffrey Palmer, Bernard Marcus, Robert “Woody” Johnson, Kenny Troutt, George Bishop, J. Joe Ricketts, Andrew Beal, Cameron & Tyler Winklevoss, Don Ahern, Roger Penske, Richard Kurtz, Antonio Gracias na Douglas Leone.
Harrison Butker wamamaye muri NFL, Hulk Hogan, Mike Tyson wamamaye muri Boxing, Lawrence Taylor na Ottis “O.J.” Anderson bahoze bakina mu ikipe ya New York Giants muri NFL ndetse wamamaye nk’umwe mu bazamura impano muri boxing Don King nabo bashyigikiye Trump.
Impamvu Trump ashyigikiwe n’abiganjemo abanyemari , bivugwa ko ari ukubera politiki y’imisoro ateganya gushyiraho igihe yaba atowe, yorohereza benshi bakora ubucuruzi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!