Imbere y’amagana y’abantu bari bitabiriye uwo muhango, ingabo z’u Burusiya mu mujyi wa Red Square i Moscow zakoze akarasisi zifite amabendera ameze nk’ayo ingabo z’Abasoviyete zari zifite zitsinda Hitler n’abambari be.
Abasirikare barenga ibihumbi 16 nibo bitabiriye ako karasisi.
Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin, imbere y’abantu barenga ibihumbi 250, yari afite ifoto ya se mu kiganza, wari umusirikare muri icyo gihe.
Perezida Putin yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye kuba yari yaje kwibuka se umubyara nawe witangiye igihugu.
Yagize ati “ Ndishimye cyane ko mfite ifoto ya data, mfashe ifoto ye mu biganza kugira ngo abe ari kumwe nanjye i Red Square.”
Vladimir yashimiye ibihugu birimo u Bufaransa, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera uruhare rwabyo, rwatumye u Burusiya bubasha gutsinda aba Nazi.
Uwo muhango wari witabiriwe n’abayobozi bakomeye barimo Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping, uw’u Buhinde Pranab Mukherjee, Umunyamabanga wa Loni Ban Ki – moon n’abandi.
Gusa, abayobozi bo mu bihugu by’uburengerazuba bw’isi, ntabwo bigeze bitabira uwo muhango kubera ko bashinja u Burusiya kugira uruhare mu mvururu zo muri Ukraine.
Muri uwo muhango, hari intwaro zikomeye za gisirikare zirimo imodoka nini z’intambara, imbunda, indege n’ibindi bikoresho bikomeye kandi bigezweho.



















TANGA IGITEKEREZO