Polisi hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatanze raporo z’imodoka cyangwa amaduka acururizwamo imodoka za Tesla yagiye yangizwa, ndetse n’imigurishirize y’izi modoka imaze kumanukaho 16% kubera abazigura batakizeye umutekano w’izi modoka, kuko bikanga ko zishobora kwangizwa n’abagizi ba nabi mu rwego rwo kwihimura kuri Elon Musk.
Ni mu gihe hamaze iminsi haba imyigaragambyo ku maduka ya Tesla isaba ko Musk yava muri Guverinoma nyuma yo kwirukana abakozi benshi biciye mu kigo ayobora gishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’umutungo wa Guverinoma (DOGE).
Nubwo iyi myigaragambyo yitwa iy’amahoro, igenda ikorerwamo ibikorwa by’urugomo birimo kwangiza imodoka za Tesla, ’station’ zikoreshwa mu kongera umuriro mu modoka ndetse n’amaduka.
Ku wa 3 Werurwe 2025, station zirindwi za Tesla zaratwitswe. Ku wa 6 werurwe 2025, Polisi yo muri Portland mu gace ka Oregon, yarasanye n’abari bari kurasa ku iduka rya Tesla muri ako gace, ibyatumye hangirika imodoka eshatu, ibirahure by’iryo duka birameneka ndetse n’isasu rimwe ryaciye mu rukuta rifata mudasobwa yo muri iryo duka.
Polisi yo muri Oregon ivuga ko nubwo itakwemeza ikiri gutera ibi bikorwa, gusa bigaragara ko Tesla iri guterwa ku mpamvu za politiki.
Tesla ntiyigeze isubiza kuri ibi bitero ikomeje kugabwaho, icyakora ku wa 9 werurwe 2025 Elon Musk, abinyujije kuri X yashimiye abakomeje kumushyigikira. Yagize ati “ Ndashimira byimazeyo buri wese ushyigikiye Tesla atatiye ku bitero bigabwa ku maduka yacu ndetse n’ibiro byacu.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!