00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alain Juppé yakomerewe n’abanyeshuri kubera icyasha cya Jenoside ku Bufaransa

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 27 April 2015 saa 11:21
Yasuwe :

Alain Juppé wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga mu Bufaransa kuva mbere y’umwaka w’1994, yakomerewe n’abanyeshuri b’Abafaransa kubera icyasha icyo gihugu cyasizwe no kwijandika muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Nk’uko bigaragara mu kiganiro “Le Petit Journal” cya Canal+ cyatambutse kuwa gatanu tariki ya 24 Mata 2015, hagaragayemo agace kerekana uburyo Alain Juppé yakomerewe n’abanyeshuri biga muri “Ecole Normale Superieure”.

Ubwo yari mu cyumba cy’inama aganiriza abanyehsuri muri iryo shuri, bamwe mu banyeshuri bari hanze baririmba bagira bati “Rwanda! On Oublie pas! On Pardonne pas!...On va y aller parce que…Ca va s’exciter!”

Umwe mu banyeshuri bakomeraga mu madirishya yatangaje ko impamvu bakoze ibyo ari uko muri Jenoside yabaye mu Rwanda, Alain Juppé ari we wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa kandi icyo gihugu kikaba kitari umwere.

Alain Juppé wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga mu Bufaransa

Igikorwa abanyeshuri bakoze cyo kugaragaza ko bamenye ukuri, bakigaragaje mu gihe Alain Juppé yagiye atagatifuza kenshi u Bufaransa kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, alavuga ko abashinja icyo gihugu uruhare muri jenoside baba bagoreka amateka.

Hamwe yagize ati “Nabivuze kenshi ko igitekerezo cy’ uko u Bufaransa bwagize uruhare, bwateguye cyangwa bwari bufite izindi nshingano muri Jenoside ari ukugoreka amatek.”

Ibi yabitangaje ashimangira ibyo yari yaratangaje mbere agira ati “Igikorwa cyo kugoreka amateka atuma u Bufaransa buhora butungwa agatoki muri iyi myaka 20, kigaragaza ukutumva ibintu no gutesha agaciro.”

Nyamara nyuma ya raporo yo mu 1998 y’ abashinzwe amakuru mu Nteko IshingaAamategeko y’u Bufaransa (MIP), n’isesengura ryabo kuri dipolomasi ya Alain Juppé mu 1994, hari byinshi byibajijwe ku nshingano z’uyu wari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.

Iyo komisiyo yasannze u Bufaransa butaritaye ku makuru bwari bufite y’uko mu Rwanda hari gutegurwa Jenoside, ahubwo bugatera inkunga leta yariho icyo gihe butitaye ku ntego yari ifite mu 1994.

Uretse iyo raporo ya MIP imaze imyaka cumi n’ irindwi, abashakashatsi, abanyamateka, abanyamakuru n’ishyirahamwe SURVIE, bagiye bagaragaza ibimenyetso byinshi bishinja u Bufaransa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Mukande hano murebe ikiganiro Le Petit Journal, mwirebere uko abanyeshuri bakomereye Alain Juppé


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages