Ni ibiganiro mpaka byari bitegerejwe na benshi, dore ko icyorezo cya Coronavirus cyatumye abenshi batabasha kwitabira ibikorwa byo kwiyamamaza, ibi biganiro bikaba byari umwanya mwiza wo kumva icyo abakandida bombi batekereza ku bibazo biri muri Amerika.
Ibi ariko si ko byagenze, kuko ibi biganiro mpaka byaranzwe no guhangana hagati y’abakandida, kuvugiranamo ndetse no kubwirana amagambo mabi, byatumye hari abavuga ko ibi biganiro “byari byuzuyemo akavuyo”.
Mu biganiro byari bumare iminota 90, byasabye umunota wa 18 gusa kugira ngo kuvugiranamo bitangire, ndetse kuva ubwo, umusangiza w’amagambo, Chris Wallace, yatangiye akazi ko gusaba buri mukandida guha mugenzi we ijambo agasobanura bihagije umugambi afite kuri buri ngingo muri esheshatu zari ziteganyijwe.
Kari akazi katoroheye uyu musangiza w’amagambo, kuko aba bagabo bombi bakomeje kuvugiranamo, kubwirana amagambo asesereza ndetse no kugaruka inshuro nyinshi ku ngingo zitari ziteganyijwe ku murongo w’ibiganiro.
Wallace wari uyoboye ibiganiro mpaka by’abahatanira kuzaba Perezida wa Amerika ku nshuro ya kabiri, yasabye Joe Biden guha Trump umwanya wo kwisobanura inshuro 15, ariko ibi abikora kuri Trump inshuro 76 zose.
Bimwe mu byakuruye impaka ni ubwo Biden, ufite umuhungu wabaye mu gisirikari, yashinjaga Trump gutesha agaciro igisirikari cya Amerika ubwo yavugaga ko “abasirikari baguye ku rugamba ari ibigwari”. Trump yahise ahindura ikiganiro, avuga ko ashaka kugaruka kuri Hunter Biden, undi muhungu wa Joe Biden wasaritswe n’ibiyobyabwenge.
Trump yavuze ko mbere y’uko Biden agirwa Visi Perezida na Barrack Obama, uyu muhungu nta kazi yagiraga, ariko ku ngoma ya se, akaza kubona amasoko manini mu bihugu birimo u Bushinwa n’u Burusiya bigizwemo uruhare na se.
Biden yabihakanye ndetse agera ubwo yita Trump “igicucu” mu gihe Wallace yakomezaga gusaba abakandida bombi kubaha ibyo bemeranyijeho ubwo bateguraga ibi biganiro mpaka, birimo guhana iminota ibiri yo gusobanura buri ngingo mbere yo kubazwa ibibazo.
Trump kandi yanabajijwe ku birego by’uko yishyuye imisoro ingana na 750$ muri 2016, abitera utwatsi avuga ko “yishyuye miliyoni z’amadolari mu misoro”. Mbere gato y’ibiganiro, Joe Biden yari yasohoye raporo yerekana ko yishyuye imisoro irenga 300 000$ mu mwaka ushize.
Amakuru agaragaza ko nyuma y’ibiganiro, Biden yishimiwe n’ababikurikiye ku kigero cya 60% mu gihe mugenzi we Trump, yagize amajwi 28% gusa.
Biden kandi asanzwe ayoboye Trump mu kugira amahirwe menshi yo kuzatsinda amatora, aho afite amajwi 50% kuri 43% ya Trump, nk’uko ubushakashatsi bwakozwe muri Kanama bubigaragaza.
Ibiganiro mpaka bizakurikiraho bikazaba ku itariki ya 15 Ukwakira, mbere y’ibya nyuma bizaba kuri 22 Ukwakira, habura ibyumweru bibiri ngo amatora ya Perezida wa Amerika abeho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!