Aka gahigo yagakuyeho ubwo yagurishaga indege yayo ya 12.260 iri mu bwoko bwa A320 bwatangiye gukorwa mu 1988.
Iyi sosiyete yatangiye gukora indege nta cyizere abantu bayiha ko izagurisha indege nyinshi kuko nyuma y’igihe gito itangiye yatangiye gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu kugenzura indege, ibyaje kurangira bubaye uburyo bwiza bwo kugenzura indege.
Airbus na Boeing ni zo sosiyete ziyoboye izindi mu gucuruza indege zikoreshwa mu gutwara abagenzi cyane cyane mu ngendo ziciriritse dore ko kuva izi sosiyete zombi zatangira zimaze gucuruza indege zigera ku bihumbi 25 zo mu bwoko bwa Airbus A320 na Boeing 737.
Boeing yatangiye kubura isoko mu 2001 ubwo umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda wakoreshaga indege zayo zo mu bwoko bwa 737 ugaba ibitero muri Amerika byahitanye abantu bagera ku 3000 ndetse bigasenya n’inyubako zari zizwi nka ‘Twin Tower’.
Abaturage batangiye gutinya kugenda muri izi ndege ndetse sosiyete zikora ubwikorezi bwo mu kirere zitangira kugabanya kugura izi ndege n’ubwo nyuma zongeye zikagarurira icyizere cyabo.
Isoko ryazo ryongeye kugwa mu 2018 na 2019 ubwo indege ebyiri zayo zakoraga impanuka zigihaguruka bikaza kumenyekana ko ari ikibazo cy’izi ndege, ibyatumye ubu bwoko bw’indege bwa 737 buhagarikwa ku Isi mu gihe cy’imyaka ibiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!