Ibyo byabaye ubwo izo AI zahabwaga umukoro wo gushakisha amakuru yari yahishwe muri mudasobwa iri ku wundi muyoboro. Zari zizi ko ari igeragezwa, ariko kubera ikibazo cyabaye mu buryo iryo gerageza ryari ryateguwe, zabashije kugera kuri internet nyayo, zinjira muri sisitemu z’ibigo bitari mu byari bigize iryo suzuma.
Anthropic yavuze ko izo AI zakoresheje uburyo busanzwe bukoreshwa n’abagizi ba nabi bo kuri internet, burimo kuvumbura amagambo y’ibanga yoroshye no gushaka ibice bya sisitemu byinjirwamo umuntu adasabye kwemeza umwirondoro we.
Imwe muri AI zari zikomeye kurusha izindi yaje gutahura ko yari yageze kuri internet nyayo, ihita ihagarika ibyo yakoraga.
Anthropic ntiyahise imenya ko ibyo byabaye. Yabitahuye nyuma yo gusuzuma ibizamini birenga ibihumbi 140, isuzuma ryakozwe nyuma y’uko OpenAI na yo itangaje ko AI yayo yari yarenze ahari hagenewe igeragezwa, ikinjira muri sisitemu z’urubuga rwa Hugging Face.
Ikibazo cya mbere cya Anthropic cyabaye muri Mata 2026. Ibigo byinjiriwe ntibyari byarabimenye, ariko Anthropic yavuze ko yatangiye gukorana na byo kugira ngo harebwe niba hari amakuru cyangwa ibikorwa byangiritse.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!