Iyi modoka yakozwe ku bufatanye n’ikigo LoveFrom, cyashinzwe na Sir Jony Ive, wahoze ari Umuyobozi ushinzwe gukora imiterere y’ibikoresho (design) muri Apple. Gusa kuva bayishyira hanze, abantu benshi bakomeje kunenga imiterere yayo, ibikomeje gutuma agaciro ka Ferrari kagabanyuka.
Ubwo Luce yamurikwaga byari ibirori bikomeye kuko byatumuwimo Perezida w’u Butaliyani aho uru ruganda rukorera hamwe n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV.
Iyi modoka igura 640.000$ (asaga miliyoni 935 Frw). Niyo ya mbere Ferrari ikoze ifite imyanya itanu yo kwicaramo.
Benshi bagaragaza ko Ferrari yatengushye abakunzi bayo kuko yari isanzwe izwi ku modoka za lisansi, zihuta cyane, ndetse zikagira moteri isakuza, ibyazihaga umwihariko ku isoko.
Ibi nibyo byatumye bamwe bayitakariza icyizere ndetse imigabane yayo itangira kugwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!