Kubera ko umubare w’indege watangajwe ari muto ku uwari witezwe, agaciro k’imigabane y’uruganda rwa Boeing ku isoko ry’imari kagabanyutseho 4,1%.
Aya masezerano yemeranyijweho mu biganiro byahuje Perezida wa Amerika n’uw’u Bushinwa, mu ruzinduko Trump ari kugirira muri iki gihugu cyo muri Aziya.
Mu bihe bya vuba uruganda rwa Boeing rwagiye rugorwa no kugirana amasezerano y’ubucuruzi n’u Bushinwa. Mbere y’iri tangazo, amasezerano magari aheruka hagati y’impande zombi, yari mu 2017 ubwo u Bushinwa bwaguraga indege 300.
Kuva icyo gihe, uruganda rwa Boeing rwagurishije indege 51 gusa ku Bushinwa, inyinshi muri zo zikaba izitwara imizigo. Uruganda rw’i Burayi ruhanganye na Boeing rwitwa Airbus, nirwo rwasaga nk’aho rwigaruriye isoko ry’u Bushinwa kuva mu 2018.
Nubwo iyi mibare iri hasi, u Bushinwa bukeneye indege nyinshi cyane kugira ngo bubashe guhaza isoko ryabwo. Impuguke zemeza ko iki gihugu magingo aya gikeneye indege nshya zigera kuri 1.000.
Imibare yerekana ko u Bushinwa buzakenera nibura indege nshya zitwara abagenzi zigera kuri 9.000 bitarenze umwaka wa 2045.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!