Ubuyobozi bw’agace ka Lauterbrunnen, mu kibaya kiri mu misozi miremire y’Akarere ka Bernese Oberland mu Busuwisi, bwashyizeho itsinda ryo gushaka uburyo bushya bwo kugabanya ubwinshi bw’abagasura.
Lauterbrunnen ni agace gato gatuwe n’abaturage batarenze 800 nk’uko ubuyobozi bwako bubivuga. Mu muhanda ubona abakerarugendo ari benshi kandi n’amazu akomeza guhenda bitewe n’ubwiyongere bw’abantu bahasura.
Hari igitekerezo cyo kwiga uburyo abajya gusura aka gace bazajya bishyura, ayo mafaranga akishyurwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga rizashyirwa muri telefone, igiciro kikaba hagati y’Amadolari 5.5 n’Amadolari 10.99 ku bagenda mu modoka.
Abashyitsi batazajya bishyuzwa ni abazajya baba bamaze kwishyura hoteli bararamo ndetse n’abakoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Uduce turenga 60 ku Isi tumaze gushyiraho ubu buryo bwo kwishyuza abadusura.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!