Lamola yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’inama yo ku rwego rw’abaminisitiri yahuje abo mu muryango wa BRICS uhuza ibihugu byiyemeje kwishakamo ibisubizo, bitishingikirije ku biva muri Amerika n’i Burayi. Ni inama yabereye i New Delhi mu Buhinde.
Ubwo yabazwaga uburyo umubano hagati y’igihugu cya Afurika y’Epfo na Perezida wa Amerika Donald Trump uhagaze, yavuze ko umubano hagati y’ibi bihugu udahagaze bwuma ahubwo isaha n’isaha uba ushobora guhinduka.
Ati “Tubyitaho uko bije n’uko bigenda. Twakunze gukorana n’Ibiro bya Perezida wa Amerika (White House) ndetse n’ibice bitandukanye bya Amerika, nk’Inteko Ishinga Amategeko, za kaminuza, ibigo by’ubushakashatsi n’ibigo by’ubucuruzi.”
Yakomeje ati “Amerika ituwe n’abaturage bagira imico itandukanye ndetse ni yo mpamvu dukwiriye gukomeza gukorana nabo no guteza imbere umubano hagati y’abaturage.”
Yakomeje avuga ko batunguwe no kubona ko umubare munini w’abakerarugendo basuye Afurika y’Epfo mu 2025 ari abaturutse muri Amerika.
Ati “Ibi ni ibyerekana ko gukomeza umubano hagati yacu n’abaturage ba Amerika bizagira uruhare mu gutuma unakomera hagati y’icyo gihugu ndetse n’imijyi yaho.”
Ubwo yabazwaga ibijyanye n’uko Perezida Trump ashobora kwangira Afurika y’Epfo kwitabira inama ya G20 izabera muri Amerika, Lamora yavuze ko Trump nta burenganzira afite bwo kugena niba iki gihugu kizitabira cyangwa kitazitabira iyi nama.
Ati “Ntabwo akwiriye kuvuga ko tutazitabira inama ya G20 cyangwa ko tudakwiriye kubarizwa muri iri huriro kubera ko turi mu bihugu byawutangije kandi ntabwo igihugu kibarizwa muri G20 gifite ububasha bwo kuvuga ko ikindi gihugu kitazongera kuba umunyamuryango.”
Yavuze ko ibyo bitandukanye n’ibyabaye umwaka ushize, ubwo iyi nama yaberaga muri Afurika y’Epfo, aho Amerika yatumiwe kuyitabira ariko ikanga ubwo butumire.
Yavuze ko ibindi bihugu bibarizwa muri G20 birimo Brésil n’u Burusiya bidashyigikiye ko Afurika y’Epfo yavanwa muri iri huriro.
Mu Ukuboza 2025, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko izakira inama y’ibihugu bigize G20 mu 2026 ariko itazatumira Afurika y’Epfo yayakiriye mu 2025, ndetse yamaze gusiba ku rubuga amakuru yose yerekeye imyanzuro yafatiwe mu nama ya G20 yabereye muri Afurika y’Epfo.
Ibi byatumye muri Mutarama 2026, Minisitiri w’Imari muri Afurika y’Epfo, Enoch Godongwana atangaza ko igihugu cye kigiye kwikura mu Ihuriro ry’ibihugu bikize ku Isi. yabivugiye mu nama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu yabereye i Davos mu Busuwisi.
Ibihugu bigize G20 birimo Argentine, Australia, Brésil, u Bwongereza, Canada, u Bushinwa, u Bufaransa, u Budage, u Buhinde, Indonesie, u Butaliyani, u Buyapani, Mexique, u Burusiya, Arabie Saoudite, Afurika y’Epfo, Koreya y’Epfo, Turikiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!