00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Umunyarwandakazi yapfuye agonzwe n’imodoka

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 6 March 2015 saa 03:38
Yasuwe :

Umunyarwandakazi Mwamikazi Nathalie wabaga mu gihugu cya Afurika y’Epfo yitabye Imana azize impanuka y’imodoka yamugonze agiye ku kazi ku wa kane tariki ya 5 Werurwe.

Umwe mu bo mu muryango wa nyakwigendera, yatangarije IGIHE ko babwiwe ko imodoka yamugonze agenda n’amaguru agiye ku kazi, yakwitura hasi indi nayo igaturuka inyuma ikamuhuhura.

Mwamikazi yari amaze igihe gito arangije amasomo muri Afurika y’Epfo, aho yahise ahabona akazi.

Umuryango we uvuga ko bitewe n’ubushobozi ufite bitaborohera kuzana umurambo ngo ushyingurwe mu Rwanda ko ahubwo ababyeyi be babonye ubushobozi aribo bajya gushyingura umwana wabo muri Afurika Y’Epfo.

Usaba ko ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo yakurikirana ikamenya neza icyateye iyo mpanuka kuko bo badashobora kumenya uburyo yagonzwemo kuko kuri bo kugerayo ari ikibazo gikomeye.

Mwamikazi Anatalie yavutse mu mwaka 1984 , yari akiri ingaragu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages