Nkuko byari biteganyijwe Jacob Zuma yahuye n’abahagarariye abanyeshuri bo muri za Kaminuza bigaragambya maze bemeranya gukuraho iki cyemezo.
Perezida Zuma yagize ati “Mu gihe kirekire, hari ibibazo byagaragajwe bikeneye kubonerwa umuti birimo icyo kwigira ubuntu”
Zuma yavuze ko akanama k’ibiro by’umukuru w’igihugu kari kwiga ku kibazo cy’amafaranga y’ishuri kagiye guhabwa izindi ngufu kugirango kabashe kwiga kuri iki kibazo neza.
Nubwo bamwe mu banyeshuri bishimiye iki cyemezo, abandi muri bo bavugaga ko nubundi amafaranga asanzwe yari hejuru bityo bakaba bagifite impungenge z’uko bizagenda muri uriya mwaka.
Ibi bibaye nyuma yuko muri iki cyumweru abanyeshuri ibihumbi n’ibihumbi bakoze imyigaragambyo imbere y’icyicaro cya Guverinoma ndetse no ku Nteko Ishingamategeko mu murwa mukuru w’igihugu mu guhangana n’icyemezo cyo kongera amafaranga y’ishuri.
Mu myigaragambyo ikomeye Polisi y’iki gihugu yagerageje kubahagarika bakoresheje imodoka ziminjagira amazi ndetse n’ibisasu bidakomeretsa ubwo abanyeshuri berekezaga hafi y’ibiro by’umukuru w’igihugu.
Imyigaragambyo yatangiriye muri kaminuza ya Witwatersrand i Johannesburg maze iza kugera muri kaminuza zisaga 14.



















TANGA IGITEKEREZO