Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) ntiruvuga rumwe na Afurika y’Epfo kuva muri Kamena ubwo iki gihugu kitashoboraga guta muri yombi Perezida wa Soudan Omar al-Bashir, wari wakigiyemo yitabiriye inama y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe.
Mu cyumweru gishize, ICC yasabye Afurika y’Epfo gutanga ibisobanuro by’impamvu yatumye badafata Perezida Bashir.
Umuyobozi mu nama nshingwabikorwa y’ishyaka ANC ushinzwe umubano mpuzamahanga Edna Molewa, yavuze ko iri shyaka ryemera ko ICC idafata kimwe Abanyafrika n’ibindi bihugu.
Molewa yongeyeho ko icyemezo cya ANC ku rukiko mpuzamahanga mpanabyaha gihuye n’icy’Umuryango w’Afrika yunze ubumwe (AU).
Yagize ati ’’ Nkuko mubizi, hari isuzuma rikomeje gukorwa n’ umuryango w’Afrika yunze ubumwe ku rukiko ICC. Uyu munsi ishyaka ryacu ryunze mu byo AU irimo gukora, rifata icyemezo cyo guha Guverinoma y’Afrika y’Epfo umukoro wo gusuzuma umubano wayo na ICC, kuko ibyo ikorera umugabane w’Afrika bitandukanye n’iby’ibindi bihugu.’’
Molewa yavuze ko iki cyemezo bagifashe mbere y’uko uru rukiko rusaba Afrika y’Epfo ibisobanuro ku ifatwa rya Perezida Bashir.
Yagize ati ‘’ Iki cyemezo twagifashe mu myaka ibiri ishize, ubu ni umwanya wo kugishyira mu bikorwa.’’
Iri shyaka ryemera ko ibyo uru rukiko rwakoraga birimo kurwanya Jenoside no guhagarika ihohoterwa ry’ikiremwa muntu, byajya bikorwa n’urukiko Nyafrika rw’uburenganzira bwa muntu.
Guverinoma y’igihugu cya Afrika y’Epfo yavuze ko itashoboraga guta muri yombi Perezida Bashir kuko agifite ubudahangarwa.



















TANGA IGITEKEREZO