Ibi byatumye imashini nyinshi zidoda imyenda zisigara zidakoreshwa mu nganda, mu gihe ba nyirazo bavuga ko bagorwa no kubona abakozi bafite ubumenyi nk’ubw’abimukira bari basanzwe bakora muri izo nganda.
Aba bimukira bavuye muri Afurika y’Epfo nyuma y’imyigaragambyo yari iyobowe n’umutwe urwanya abimukira witwa March and March, wari ugamije gusaba ko imirimo ihabwa Abanyafurika y’Epfo, aho bavuga ko abimukira ari bo batuma abaturage babura akazi.
Icyakora, abashakashatsi bavuga ko nta gihamya ihagije igaragaza ko abimukira ari bo nyirabayazana w’ikibazo cy’ubushomeri kiri muri icyo gihugu.
Amasosiyete akora imyenda muri Newcastle avuga ko yabuze abakozi bari bafite ubuhanga bwihariye mu kudoda, kandi ko bitaboroheye guhita babasimbuza Abanyafurika y’Epfo.
Alex Liu, umwe mu bafite uruganda rukora imyenda muri Newcastle, yavuze ko ubumenyi abakozi b’abimukira bari bafite budashobora guhita busimbuzwa n’abakozi bashya badafite uburambe.
Hari n’abandi bafite inganda batangiye guhugura Abanyafurika y’Epfo kugira ngo basimbure abakozi b’abanyamahanga bagiye.
Uruganda rwa Ronghua Yan rwahuguye abakozi barindwi baho nyuma yo kubura abakozi b’abanyamahanga bagera kuri 40 mu kwezi kwa Kamena.
Ihuriro ry’abakozi bo mu nganda z’imyenda mu majyepfo ya Afurika (Southern African Clothing and Textile Workers’ Union) rivuga ko hafi 15% by’abakozi bakoraga mu nganda z’imyenda i Newcastle, bangana n’abantu bagera kuri 2.250, bavuye mu kazi mu gihe cy’imyigaragambyo.
Abasesenguzi b’isoko ry’umurimo bavuga ko kugira ngo Abanyafurika y’Epfo bongere gushishikarira gukora mu nganda hakenewe ingamba zo kuzahura uru rwego, atari ukuzamura imishahara gusa ahubwo no kunoza imikorere n’amahirwe yo kuzamuka mu kazi.
Inganda nyinshi z’imyenda muri Newcastle zifitwe n’Abashinwa bamaze imyaka myinshi baba muri Afurika y’Epfo. Zikorera imyenda amasoko y’imbere mu gihugu, kandi uru rwego rufatwa nk’ingirakamaro mu bukungu bw’uyu mujyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!