Ni nyuma y’uko hashyizweho ingamba zo guhagarika kohereza ibiribwa n’amazi muri ibyo birombe mu rwego rwo gukumira abajya gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ku wa 13 Mutarama 2024, nibwo amashusho yatangiye gucicikana yerekana abagabo basanzwe mu kirombe cyo muri Stilfontein. Amwe mu mashusho yashyizwe hanze n’ihuriro ry’abakozi ryo muri Afurika y’Epfo (GIWUSA) yerekana abagabo benshi bicaye hasi, umwe ari kuvuga ko bashonje bakeneye ubufasha.
Ati “Iyi ni inzara, abantu bari kwicwa n’inzara” akomeza avuga ko abo babonye atari bo gusa bapfuye ahubwo abapfuye bagera kuri 96.
Umuyobozi wa Giwusa, Mametlwe Sebei, yashinje ubuyobozi gutegura ubu bwicanyi bwifashishije amategeko ahohotera abantu, avuga ko bitari bikwiye ko abantu babigwamo.
Ishami rishinzwe umutungo kamere riyoboye abari gukora ubutabazi rivuga ko kugeza ubu bamaze kubona abantu 26, n’abandi icyenda bakuwe muri icyo kirombe bapfuye.
Nta mibare ntakuka y’abari muri iki kirombe cyangwa abakiguyemo yatangajwe kuko ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje.
BBC yanditse ko kuva izi ngamba zo gukumira abajya muri iki kirombe binyuranyije n’amategeko zatangira, bivugwa ko abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro barenga 100 bamaze gupfira muri icyo kirombe, ariko ubuyobozi bukaba butarabyemeza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!