Polisi yavuze ko iki gitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa 22 Nzeri ubwo abantu bitwaje imbunda binjiraga muri urwo rugo bagatangira kurasa abantu bari barimo.
Polisi yatangaje ko abantu 14 bari muri urwo rugo, 10 bahise bahasiga ubuzima, mu gihe abandi bane bajyanywe kwa muganga. Umwe muri bo yaje gupfa azize ibikomere yari yagize. Umwe bishwe bivugwa ko yari umugore utwite.
Abayobozi ba polisi bavuze ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iki gitero n’abagikoze. Polisi yavuze ko bamwe mu bishwe bari barimo gukurikiranwa mu bijyanye n’ibikorwa bitemewe n’amategeko, ariko ko itatangaza amakuru arambuye kugira ngo itabangamira iperereza rikomeje.
Nubwo impamvu nyayo y’iraswa itaramenyekana, polisi yavuze ko iki gitero cyaba cyatewe n’amakimbirane hagati y’imitwe ihanganye. Abakekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa barimo gushakishwa, aho bivugwa ko bari bitwaje imbunda nto n’inini ubwo bagabaga igitero.
Umwe mu banyamakuru bari aho byabereye yavuze ko abagabye igitero banarashe ku modoka yari yegereye urugo rw’umwe mu bishwe mbere yo guhunga. Amashusho yafashwe aho byabereye agaragaza imodoka yangiritse nyuma yo kuraswa.
Iki gitero cyagabwe mu gihe Afurika y’Epfo ikomeje guhangana n’ibibazo by’ubwicanyi n’ibyaha bikoreshwa intwaro. Polisi y’icyo gihugu igaragaza ko umubare w’abicwa ukomeje kwiyongera bikomeye, aho igihugu kiri mu bihugu bigaragaramo ubwicanyi bwinshi ku Isi.
Mu byumweru bishize muri Afurika y’Epfo havumbuwe imirambo y’abagore benshi bishwe.
Kugeza ubu, polisi ikomeje ibikorwa byo gushakisha abakekwa, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyihishe inyuma y’iki gitero.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!