00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afghanistan: Umutingito umaze guhitana abarenga 600

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 1 September 2025 saa 08:43
Yasuwe :

Umutingito uri ku gipimo cya 6 wibasiye Uburasirazuba bwa Afghanistan umaze guhitana abantu 622 mu gihe abandi barenga 1500 bakomeretse, ibikorwa byo gutabara bikaba bikomeje.

Ni umutingito wibasiye Intara za Kunar na Nangarhar ziri mu Burasirazuba bw’igihugu, tukaba uduce turangwamo imisozi myinshi kandi turi mu bukene bukabije, ibituma hari benshi bavuga ko umubare w’abaguye muri uyu mutingito ushobora kwiyongera mu masaha ari imbere.

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Afghanistan yasabye abaturage gutuza, abafite uburyo bashobora gutanga ubufasha nabo basabwa kugira icyo bakora muri ibi bihe bitoroshye.

Uburemere bw’uyu mutingito bwatumye ingaruka zawo zumvikana no mu Murwa Mukuru wa Afghanistan, Kabul, uri mu birometero birenga 140 uvuye aho wibasiye.

Uyu mutingito usanze Leta y’Aba-Taliban ihanganye n’ibibazo by’ubukungu byugarije igihugu, ibishobora gutuma ibikorwa byo gutabara abagizweho ingaruka nawo bigenda biguru ntege.

Ibikorwa by'ubutabazi byashyizwemo imbaraga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages