00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afghanistan: Umugabo yarwanye inkundura n’umugore we, amuca amatwi yombi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 February 2017 saa 04:39
Yasuwe :

Zarina utuye mu Majyaruguru y’Intara ya Balkh muri Afghanistan yaciwe amatwi yombi n’umugabo we nyuma y’uko bagiranye amakimbirane mu rugo rwabo.

Uyu mubyeyi w’imyaka 23 yatangarije BBC dukesha iyi nkuru ko umugabo we yabanje kumuzirika, mbere yo kumuca amatwi ye yombi.

Zarina watangaje ko umugabo yatangiye kumurwanya akimara kumubyutsa, kuri ubu arwariye mu bitaro nubwo agaragara nk’uwahungabanye. Yagize ati “Nta kosa namukoreye, sinzi impamvu yankoreye ibi.”

Zarina washyingiwe afite imyaka 13, atangaza ko imibanire n’umugabo we itigeze iba myiza kuva icyo gihe ndetse ngo rimwe na rimwe yakundaga kumubuza kujya gusura ababyeyi be.

Zarina atangaza ko adashaka kongera kubana n'umugabo we

Ati “ Ni umugabo ugira ifuhe cyane, ndetse akenshi akunda kunshinja kuvugana n’abandi bagabo, iyo nasuye ababyeyi banjye.”

Polisi yo mu Karere ka Kashinda muri Afghanistan yatangaje ko umugabo we yahise yihisha nyuma yo gukomeretsa umugore we.

Muri iki gihugu abagore bakunze gukorerwa ihohoterwa ryo mu rugo cyane:

 Muri Mutarama 2016, umugore witwa Reza Gul utuye mu Karere ka Ghormach mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’Intara ya Faryab, yaciwe amazuru n’umugabo we.

Reza Gul yaciwe amazuru n'umugabo we


  Mu Ugushyingo 2015, umugore yatewe amabuye kugeza apfuye mu Ntara ya Ghor, ashinjwa ubusambanyi.

  Muri Werurwe 2015, umugore witwa Farkhunda wari utuye i Kabul, yarakubiswe, aranatwikwa nyuma yo gushinjwa ko yatwitse igitabo gitagatifu cy’Abayisilamu, Koran.

  Muri Nzeri 2014, umugabo yaciye izuru ry’umugore we n’icyuma mu Ntara ya Daykundi

  Mu 2010, inkuru ya Aisha wari ufite imyaka 18 yagaragaye mu kinyamakuru Time magazine, yagarutsweho cyane nyuma y’uko umugabo we amuciye amatwi n’amazuru amuziza ko ngo yamucaga inyuma

Guverinoma ya Afghanistan yakunze kugerageza gushyiraho amategeko arengera abagore, ahanini bitewe n’ihohoterwa ryo mu ngo bakorerwa.

Ubwo Perezida Hamid Karzai yari ku butegetsi yananiwe gusinya iri tegeko ryari ryamazwe kwemezwa n’Imitwe yombi mu Nteko Ishinga Amategeko. Mu 2014, yasabye ko habaho impinduka ku bijyanye n’umushinga wo kwiga kuri iri tegeko, avuga ko rizaha abakorerwa iyicarubozo ubutabera bunoze.

Umushinga w’iri tegeko rirengera uburenganzira bw’umugore n’umwana wamaze kwemezwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite mu Ugushyingo, ndetse n’uwa Sena mu Ukuboza ariko ntacyo Perezida Ashraf Ghani w’iki gihugu arabitangazaho.

Zarina yatangiye koroherwa aho arwariye mu bitaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages