Igitangazamakuru cyo muri iki guhugu cyatangaje ko inzu zirenga 90 zasenyutse ndetse abantu batazwi umubare bakiri munsi y’ayo.
Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza indege ya kajugujugu irimo iragenda irokora bamwe bagaragara bakiri bazima ibakura mu matongo.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’Abatalibani, Bilal Karimi, yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter agira ati “Umutingito ukaze wibasiye uturere tune two mu Ntara ya Paktika, uhitana kandi ukomeretsa abaturage bacu babarirwa mu magana ndetse unasenya inzu nyinshi”.
Yakomeje agira ati “Turasaba inzego zose z’ubutabazi kwihutira kohereza amakipe yo gutabara abaturage kugira ngo hirindwe ibindi byago byaterwa n’ingaruka yawo.”
Imyaka irindwi ishize undi mutingito ukomeye wibasiye amajyaruguru y’uburasirazuba bw’iki gihugu uhitana abantu barenga 200.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!