00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afghanistan: Aba-Taliban bahagurukiye guteza imbere ubukerarugendo

Yanditswe na Clairia Mutoni
Kuya 23 August 2024 saa 11:16
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka itatu Aba-Taliban bafashe ubutegetsi muri Afghanistan, urwego rw’ubukerarugendo rurimo gufata isura nyuma y’uko bagaruye umutekano mu gihugu, bakanashyiraho gahunda zituma gusura ibyiza nyaburanga by’iki gihugu byoroha.

Afghanistan ni kimwe mu bihugu bifite amateka amaze igihe kirekire, kikanagira imijyi myinshi ifite amateka yihariye irimo n’Umurwa Mukuru, Kabul.

Icyakora ibibazo by’intambara n’umutekano muke bimaze imyaka myinshi byatumye abakerarugendo bacika kuri iki gihugu, nyuma y’uko benshi bagisuye bikarangira bahasize ubuzima.

Gusa ibi byarahindutse kuko abakerarugendo benshi biganjemo abaturage mu Burayi, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakomeje kwisuka muri icyo gihugu ku bwinshi.

Nk’ubu mu 2021, abakerarugendo 691 nibo basuye iki gihugu bonyine, gusa baza kugera ku ku bihumbi 2,3 mu 2022 ndetse n’ibihumbi birindwi mu 2023. Muri rusange, kuva Aba-Taliban bafata ubutegetsi, abantu barenga ibihumbi 10 bamaze gusura iki gihugu.

Amakuru avuga ko Aba-Taliban barajwe ishinga no guteza imbere ubukerarugendo mu rwego rwo gufasha abaturage kubona amafaranga, mu gihe Igihugu gikeneye amadevize ashobora kugifasha gukorana ubucuruzi n’ibindi bihugu.

Ibi byatumye hari amabwiriza Aba-Taliban bahindura kugira ngo bagere kuri ibi, birimo nko kwemerera abagore b’abanyamahanga gusura ibice byose n’umugabo yasura, nyamara abenegihugu bakaba batemerewe gusura ibice bimwe na bimwe birimo na za pariki.

Ibi byose bigamije gufasha Aba-Taliban kwikururira abakerarugendo, urwego rufite amahirwe atangaje muri icyo gihugu ahanini bishingiye ku mateka yacyo.

Afghanistan ni kimwe mu bihugu bifite ahantu nyaburanga hakurura ba mukerarugendo
Afghanistan ifite bimwe mu bice by'amateka bikurura ba mukerarugendo
Abakerarugendo benshi bakunze gusura Afghanistan bagamije kureba ibyiza nyaburanga by'iki gihugu
Bimwe mu bice bikurura ba mukerarugendo benshi muri Afghanistan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .