00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abo mu muryango wa Ben Laden baguye mu mpanuka y’indege

Yanditswe na

Sam Kwizera

Kuya 1 August 2015 saa 06:17
Yasuwe :

Bamwe mu bavandimwe ba hafi cyane ba Ossama Ben Laden barimo mushiki we na nyirabukwe baguye mu mpanuka y’indege mu Majyepfo y’u Bwongereza kuri uyu wa gatanu tariki ya 31 Kanama 2015.

Iyi mpanuka yabereye hafi y’ikibuga cy’indege cya Blackbushe ubwo yari ikimara guhaguruka, ikaba yaguye aho indege zagenewe guhagarara.

Abayobozi bo mu nzego z’ibanze batangaje ko nta wabashije kurokoka iyo mpanuka, kandi ntibashoboye kugaragaza abayiguyemo bose nk’uko bitangazwa na Jeune Afrique dukesha iyi nkuru.

Byatwaye umwanya kugira ngo hamenyekane ko bamwe mu baguye muri iyi mpanuka barimo abavandimwe ba Ossama Ben Laden nka mushiki we na nyirabukwe.

Iyi mpanuka kandi ntiyasize umupilote wari uyitwaye kuko na we yamuhitanye.

Ubwo iyi mpanuka yari ikimara kuba, mu butumwa bwari ku rubuga rwa twitter ya ambasade mu rurimi rw’Icyarabu, Ambasaderi wa Arabia Saoudite i Londres Naouaf Al Saoud yihanganishije umuryango wa Ben Laden.

Ossama Ben Laden yabaye icyamamare ku isi kubera ibikorwa bye by’iterabwoba bikaba byaribasiye bikomeye igihugu cya USA ari na cyo cyaje kumuhitana mu 2011.

Indege y'Umuryango wa Ossama Bin Laden
Mushiki wa Ossama akaba umwe mu bahitanywe n'iyo mpanuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages