Uyu mutingito wabaye ku wa 24 Kamena 2026 wibasiye cyane uturere twa La Guaira n’igice cya Caracas, aho inzu nyinshi zasenyutse.
Abayobozi batangaje ko abarenga 1.600 baturutse mu bihugu bitandukanye bamaze kugera muri Venezuela gufasha mu bikorwa byo gushakisha abapfuye no gutabara abakiri bazima. Mu duce twibasiwe cyane, hakomeje kugaragara ibikorwa by’indege za kajugujugu n’abatabazi.
Mu Karere ka Caraballeda, kamwe mu twibasiwe cyane, abaturage benshi bamaze iminsi baryamye mu mihanda kubera gutinya ko inzu basigaye batuyemo zishobora gusenyuka burundu kubera indi mitingito.
Amakuru kandi avuga ko hari abantu benshi baburiwe irengero, aho bamwe mu nzego zitandukanye bavuga ko abagera kuri 55.000 bashobora kuba bataraboneka.
Mu gihe cy’ibi byago, ibihugu bitandukanye bikomeje kohereza ubutabazi, ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zishobora gutanga inkunga nini ifite agaciro ka miliyoni amagana z’amadolari mu gufasha iki gihugu guhangana n’ingaruka z’ibi biza.
Abasesenguzi bavuga ko iki kibazo gishobora kugira ingaruka za politiki mu gihugu, cyane cyane ku buyobozi buriho, mu gihe igitutu cy’abaturage n’amahanga gikomeje kwiyongera ku buryo ubutabazi bugomba kugera kuri bose vuba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!