00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abishwe n’ubushyuhe bukabije mu Bufaransa barenze 1.000

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 June 2026 saa 08:45
Yasuwe :

Mu Bufaransa abantu barenga 1.000 bapfuye bazize ubushyuhe bukabije bukomeje kwibasira Umugabane w’u Burayi.

Aba bantu bapfuye mu cyumweru kimwe kuva u Bufaransa butangiye kwibasirwa n’ubushyuhe bwo ku rwego rwo hejuru. Mu bice byinshi by’iki gihugu ubushyuhe buri hejuru ya dogere Celsius 40. Nibwo bwa mbere bwo hejuru bubayeho kuva mu 2003.

Ikigo gishinzwe ubuzima rusange mu Bufaransa cyavuze ko iyi mibare y’abapfuye ari iyo kuva ku wa 24 Kamena. Cyavuze ko 85% y’abapfuye ari abari hejuru y’imyaka 65.

Abahanga mu by’ikirere bavuga ko ubu bushyuhe bukabije bwatumye hakenerwa ingamba zihutirwa, kuko bwateje ibibazo birimo guhagarara kw’imiyoboro y’amashanyarazi, kudindira k’ubwikorezi no guhangayikisha ibitaro byari byuzuye abarwayi.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko abantu bagera kuri miliyoni 150 bari mu bushyuhe bukabije, ashimangira ko ibi ari ikibazo gikomeye cyugarije isi yose.

Yavuze kandi ko ubushyuhe nk’ubu bukabije bwabaye hafi y’Isi yose buri mwaka, ibintu abahanga bahuza n’ihindagurika ry’ikirere, bakemeza ko ibikorwa by’abantu bigira uruhare mu kongera ubushyuhe ku Isi.

Nubwo mu bice bimwe by’u Bufaransa hatangiye kugaragara imvura n’umuyaga bikonjesha, inzego z’ubutabazi zirasaba abaturage gukomeza kwitwararika kuko ingaruka z’ubushyuhe bukabije zishobora kugaragara n’iyo ikirere cyaba gihehereye.

Abishwe n’ubushyuhe bukabije mu Bufaransa barenze 1.000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages