00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abimukira badafite ibyangombwa ntibazongera gukomorerwa kwinjira muri Amerika

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 23 May 2026 saa 06:52
Yasuwe :

Guverinoma ya Amerika yatangaje amategeko mashya ajyanye na serivisi z’abinjira n’abasohoka, ahindura uko abantu bafite Viza z’agateganyo basaba ibyangombwa bibemerera gutura muri Amerika cyangwa green cards.

Mbere hashingiwe ku gika cya 245 (a) cy’itegeko rigenga abinjira n’abasohoka, abimukira bashoboraga gusaba ibi byangombwa bari mu gihugu, ariko ubu bazajya basabwa gusubira mu bihugu bakomokamo mu gihe ubusabe bwabo bukorerwa isuzumwa, nyuma bahabwe Visa y’abimukira itangwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mbere yuko basubira muri Amerika.

Kuguma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe umuntu agishaka ibyangombwa bizajya bibaho gake cyane, aho abashinzwe abinjira n’abasohoka bazajya basuzuma buri dosiye ukwayo.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Abinjira n’Abasohoka, USCIS, Joseph Edlow, yasobanuye ko izi mpinduka zigamije gushyira mu bikorwa umugambi nyiri zina w’itegeko rigenga abinjira n’abasohoka no gukemura ibibazo birembeje uru rwego birimo dosiye miliyoni 1,5 z’abasaba ubuhungiro, zavuye ku bihumbi 400 mu 2021.

Abimukira bashaka gutura muri Amerika, ubusabe bwabo buzajya busuzumwa barasubiye aho bakomoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages