00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi b’ibigo bikomeye bya AI basabye Loni gushyiraho uburyo bwo kuyigenzura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 September 2026 saa 11:16
Yasuwe :

Abayobozi b’ibigo bikomeye bikora ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano basabye Umuryango w’Abibumbye gushyiraho uburyo bwo kugenzura iri koranabuhanga rigenda ritera imbere, bavuga ko iyo ridacunzwe neza rishobora guteza ikibazo ku bantu bose ku Isi.

Ibi babitangaje ubwo bitabiraga inama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano, aho bagaragaje impungenge n’amahirwe ajyanye n’iterambere rya AI.

Abayobozi barimo Umuyobozi Mukuru wa OpenAI, Sam Altman, n’Umuyobozi Mukuru wa Anthropic, Dario Amodei, basabye ibihugu gushyiraho amategeko n’uburyo bwo kugenzura AI kugira ngo ikoreshwe mu buryo bufitiye abantu akamaro kandi hatazagira ibibazo bikomoka ku kuyikoresha nabi.

Dario Amodei yavuze ko igihe AI icunzwe nabi, ishobora kuba ikibazo gikomeye ku bantu bose.

Yagize ati “Niba icunzwe nabi, nizera ko AI ishobora kuba ikibazo ku bantu bose ku Isi.”

Yongeyeho ko hakenewe uburyo bwo kuyigenzura kugira ngo ibikorwa byayo bigume mu murongo wizewe.

Ku ruhande rwa Sam Altman yavuze ko hari impungenge z’uko abantu bashobora gutakaza ubushobozi bwo kugenzura ahazaza h’ikoranabuhanga rya AI. Yagaragaje ko ibihugu bigomba gufatanya gushyiraho ingamba zizarinda ko imbaraga z’iri koranabuhanga zaba mu kigo kimwe cyangwa igihugu kimwe gusa.

Abayobozi b’ibihugu n’abahanga mu ikoranabuhanga baganiriye ku kibazo gikomeye kijyanye n’ejo hazaza ha AI, harebwa ugomba gufata ibyemezo bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu, niba ari umuntu cyangwa imashini?

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano kahuriye hamwe n’abayobozi b’ikoranabuhanga kugira ngo baganire ku buryo ubushobozi bugenda bwiyongera bwa AI bwagenzurwa, niba hakenewe igenzura, ndetse n’uwagira uruhare mu kurishyiraho. Abitabiriye iyo nama banibajije uburyo iryo genzura ryakorwa n’igihe ryatangirirwa kugira ngo hatabaho gutinda.

Mbere y’iyo nama, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yari yagaragaje impungenge ku bijyanye n’ikoreshwa ry’imashini zishobora gukora ibikorwa byica abantu. Abahanga n’abayobozi b’i Burayi bavuze ko ari ikibazo.

Abayobozi b'ibigo bikomeye bya AI bagaragaje ko hakenewe uburyo bwo kuyigenzura ngo itazabera umuntu ikibazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages