00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayisilamu b’i Burayi baramagana ibikorwa bya Leta ya Kiyisilamu mu ntero ya #Notinmyname

Yanditswe na

Florence Kankwanzi

Kuya 27 September 2014 saa 08:43
Yasuwe :

Kuva bwatangizwa muri Nzeli, ubukangurambaga bw’Abayisilamu bo mu bihugu by’u Burayi barwanya imigirire ya leta ya Kiyisilamu (Islamic State of Iraq and al-Sham- ISIS) burakataje ku mbuga nkoranyambaga za Twitter na Youtube aho bavuga ko ibikorwa by’uwo mutwe w’iterabwoba mu izina ry’Abayisilamu babyamaganye.
Mu ntero yabo igira iti ‘#Notinmyname’ bishatse kuvuga ‘si mu izina ryanjye’ aba Bayisilamu bavuga ko ibikorwa na ISIS bitandukanye n’inyigisho z’iri dini.
Wifashishije imbuga (…)

Kuva bwatangizwa muri Nzeli, ubukangurambaga bw’Abayisilamu bo mu bihugu by’u Burayi barwanya imigirire ya leta ya Kiyisilamu (Islamic State of Iraq and al-Sham- ISIS) burakataje ku mbuga nkoranyambaga za Twitter na Youtube aho bavuga ko ibikorwa by’uwo mutwe w’iterabwoba mu izina ry’Abayisilamu babyamaganye.

Mu ntero yabo igira iti ‘#Notinmyname’ bishatse kuvuga ‘si mu izina ryanjye’ aba Bayisilamu bavuga ko ibikorwa na ISIS bitandukanye n’inyigisho z’iri dini.

Wifashishije imbuga nkoranyambaga, Umuryango w’Abongereza b’Abayisilamu ‘Active Change Foundation’ ukomeje gukwirakwiza ubutumwa bugira buti «Umutwe wa ISIS ntuhagarariye idini ya Islam cyangwa Umuyisilamu ku giti cye».

Mu bukangurambaga bwayo, ‘Active change Foundation’ ikoresha videwo, ibyapa na Hashtag (kuri twitter) igamije kurwanya amatwara ya ISIS n’urujijo uyu mutwe ukomeje guteza mu bantu ku idini ya Islam n’ubuhezanguni (extremisme).

Muri videwo yatangajwe tariki ya 11 Nzeli ku rubuga rwa Youtube, urubyiruko rwinshi rw’Abayisilamu rugaragara rusobanura ukuntu ibikorwa bya Leta ya Kiyisilamu bitakwitirirwa idini yabo bakerekana ibyapa byanditseho ngo #Notinmyname”.

Uyu Muryango ukaba usaba abakoresha interineti ku isi yose gushyira ubwo butumwa kuri Twitter byaba ngombwa bagakoresha ifoto bafite icyapa cyanditseho ayo magambo.

Umwe muri urwo rubyiruko agira ati «Tugomba kwishyira hamwe ngo tugerageze guhagarika uyu mutwe uharabika idini ya Islam n’Abayisiramu».

Kuva ubu bukangurambaga bwatangira, intero #notinmyname yakoreshejwe n’abantu ibihumbi 54 kuri interineti.

RFI yatangaje iyi nkuru ivuga ko Perezida Obama nawe yakomoje kuri ubu butumwa ubwo yagezaga ijambo ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye tariki ya 24 Nzeli.

Ubu butumwa bukomeje gukwirakwizwa mu gihe ISIS yo ikomeje ibikorwa byayo by’iterabwoba n’iyicarubozo, ndetse hamwe na hamwe ikaba igaragaza amashusho y’uko yishe abo iba yafashe bugwate.

Mu Bufaransa ho iyi ntero yatangiye gusubirwamo bayishyira mu rurimi rwabo, bagira bati #pasenmonnom.

Mu mpera za Kanama naho ubukangurambaga bwenda kumera nk’ubu bwari bwakoreshejwe kuri Twitter nyuma y’itangazwa ry’amashusho yerekana urupfu rw’Umunyamerika James Foley waciwe umutwe na ISIS. Icyo gihe bakoresheje ubutumwa bugira buti #SISmediablackout bwabuzaga abakoresha interineti ikwirakwiza ry’ayo mashusho.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages