Abapfuye ni Maj Itamar Levin Fridman, Sgt Orr Katz, Sgt Nave Yair Asulin, Sgt Gary Lalhruaikima Zolat na Sgt Ofir Eliyahu, bose bakorera muri Brigade ya Kfir, Batayo ya 92 izwi nka ‘Shimshon’.
Iki gisirikare cyasobanuye ko urupfu rwa bane muri bo rwatewe na misile isenya ibifaru yarashwe ku nzu barimo muri Gaza, kandi ko Maj Itamar na we yarashwe misile ubwo yari mu gace ka Jabalia.
Urupfu rw’aba basirikare rwazamuye umubare w’abasirikare ba Israel bapfiriye muri Gaza kuva batangira kugaba ibitero bigamije gusenya Hamas tariki ya 27 Ukwakira 2023, ugera kuri 375.
Igisirikare cya Israel cyatangaje ko habariwemo abasirikare Hamas yiciye mu gitero yagabye muri iki gihugu tariki ya 7 Ukwakira 2023, muri rusange kimaze gutakaza abagera kuri 787.
Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza na yo yatangaje ko kuva tariki ya 7 Ukwakira 2023, igisirikare cya Israel kimaze kwica abantu barenga 43.600, kandi ngo byibuze 70% ni abagore n’abana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!