Abasirikare batorotse bari muri Brigade ya 155, aho abagera kuri 2300 batorezwaga mu Bufaransa, abandi 2700 bagatorezwa muri Ukraine.
Abatorezwa mu Bufaransa, banasuwe na Perezida Emmanuel Macron w’icyo gihugu mu Ukwakira umwaka ushize, amakuru akavuga ko akurikirana imyitozo yabo mu buryo bwihariye, bitewe n’uko abagize iyi Brigade bitezweho kuzahindura ibintu ku rugamba.
Gusa ibi byose ntibyatumye aba basirikare badatoroka, nubwo umubare w’abatorotse utatangajwe. Ubuyobozi bw’iyi Brigade bwasabye aba basirikare kugaruka mu myitozo bakitegura urugamba, uretse ko benshi bemeza ko bigoye cyane.
Ukraine ihanganye n’ikibazo cyo kubona abasirikare bahagije bifuza kuyirwanira intambara ihanganyemo n’u Burusiya, cyane ko benshi babishakaga bagiye ku rugamba bamwe bagapfa, abandi bagakomereka.
Magingo aya, bisaba gukoresha imbaraga zidasanzwe kugira ngo Ukraine ibone abasirikare bahagije, rimwe na rimwe bakaza badafite ubushobozi n’ubushake buhagije bwatuma bitwara neza ku rugamba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!