Hegseth yavuze ko iri genzura rizaba rigamije gufasha abasirikare bafite ikibazo cyo kuba bafite testosterone nke, kuko bishobora kugira uruhare mu kugabanya ubushobozi bw’umubiri no kugira ingaruka ku buzima muri rusange.
Yatangaje ko abazasangwa bafite testosterone iri hasi bashobora guhabwa ubuvuzi bwo kuyongera, ariko ko umusirikare azagira uburenganzira bwo kwemera cyangwa kwanga ubwo buvuzi. Intego, nk’uko Hegseth yabivuze, ni “kugira ngo abasirikare bagire urugero rukwiye rwa testosterone rubafasha gukora neza uko bishoboka.”
Mu butumwa bwa video, Hegseth yavuze ko ubushakashatsi bwerekana ko uko umuntu agenda asaza, urugero rwa testosterone mu mubiri rushobora kugabanuka mu buryo busanzwe.
Iri genzura rizajya rikorwa mu bizamini ngarukamwaka by’abasirikare bafite imyaka 30 cyangwa irenga. Abasirikare bari munsi y’imyaka 30 na bo bazaba bashobora gusaba gupimwa niba babishaka.
Icyemezo cya Hegseth cyaje mu gihe Minisiteri y’Ubuzima n’Imibereho Myiza y’Abaturage ya Amerika yari imaze gutangaza ko ishaka koroshya zimwe mu mbogamizi ku ikoreshwa ry’ubuvuzi bwo kongera testosterone, cyane cyane ku bagabo bafite testosterone nke kubera gusaza.
Testosterone ni umusemburo ugaragara cyane mu mibiri y’abagabo, ariko ukaboneka no ku bagore ku rugero ruto.
Uyu musemburo ugira uruhare rukomeye mu mikurire y’umubiri, kongera imbaraga z’imikaya, kubungabunga amagufa, kugira uruhare mu mikorere y’ubwonko, ndetse no kugenzura imikorere y’ubuzima bw’imyororokere.
Ku bagabo, testosterone ni ingenzi cyane mu gihe cy’ubugimbi kuko ifasha mu mikurire y’ibiranga umubiri w’umugabo no gutuma habaho ikorwa ry’intanga. Iyo urugero rwayo rugabanutse cyane, bishobora gutera umunaniro, kugabanuka kw’imbaraga z’umubiri, igabanuka ry’imikaya, ndetse n’izindi mpinduka ku buzima. Uko umuntu agenda asaza, urugero rwa testosterone rushobora kugabanuka mu buryo busanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!