Ku wa Gatatu tariki ya 20 Mutarama 2021 biteganyijwe ko Perezida watowe Joe Biden azarahirira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubu umutekano wakajijwe bikomeye aho abasirikare benshi cyane boherejwe i Washington DC ahubatse ibiro bya Perezida wa Amerika.
BBC ivuga ko inzego z’umutekano zatangaje ko nta muntu uzaba yemerewe kunyura hafi y’ingoro ya Perezida kugeza igikorwa cyo kurahira kirangiye. Abaturage benshi bazakurikira uyu muhango hakoreshejwe ikoranabuhanga.
FBI batangaje ko abateguye iyi myigaragambyo bashobora no kuzakoresha intwaro za gisirikare.
Kugeza ubu zimwe muri leta zo muri Amerika nka Texas, California, Pennsylvania, Michigan, Virginia, Washington, Wisconsin n’izindi, zamaze gufunga imiryango y’Ingoro Nshinga Amategeko zazo, aho biteganyijwe ko zizongera gufungura nyuma y’irahira rya Joe Biden ugiye kuba Perezida wa 46 w’iki gihugu.
Ibi biri kuba hirindwa imyigaragambyo nk’iherutse kubera ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko muri icyo gihugu tariki ya 6 Mutarama igahitana abantu batanu. Ubu hari gukorwa ibishoboka ngo ibikorwa nk’ibyo bitazasubira kuri uyu munsi ukomeye ku Banyamerika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!