Benshi mu basomye ku gatama, bazi ikibazo cyo kubyukana amavunane, umunaniro n’umutwe uremereye mu gitondo baraye barisomye, ndetse hari benshi bigengesera nk’iyo bafite gahunda zikomeye bukeye bwaho, ku buryo batarihamya nk’uko babishaka mu rwego rwo kwirinda kubyukana isindwe.
Ibi ariko bishobora kuba bigiye kuba amateka, kuko itsinda ry’abashakashatsi bo muri Finland iki kibazo bakigize icyabo, maze bafata igihe cyo kwiga uburyo isindwe rituma abantu batisanzura ku icupa ryabonerwa umuti.
Aba bashakashatsi bagaragaje ko ku muntu wanyoye inzoga nyinshi zikamutera isindwe rikabije, ashobora gufata umuti ungana na miligarama 1200 za Amino Acid L-cysteine zikamugabanyiriza ibibazo byo kuzungera n’umutwe uremereye biterwa no kugira isindwe.
Mu gihe ikibazo cyakomera umuntu akagira umunaniro ukabije (stress) ndetse no kutiyumva neza bizanwa n’icupa ryinshi, aba bashakashatsi bajya inama yo gufata miligarama 600 ubundi ukaba muryerye.
Ni ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Helsinki yo muri Finland, busohorwa mu kinyamakuru Journal Alcohol and Alcoholism.
Aba bashakashatsi kandi bavuze ko L-cysteine itagabanya gusa ingaruka z’inzoga, ahubwo inafasha mu kugabanya ubushake bwo kongera kunywa inzoga, bityo bikaba byanafasha ababaswe na zo.
Finland ni kimwe mu bihugu bigira abanywi b’intangarugero, aho abarenga 500.000 bikekwa ko banywa inzoga nyinshi ku buryo bukabije, ni mu gihe igihugu gituwe na miliyoni eshanu n’igice.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!