Aba bantu bakomeje gupfa mu gihe amahanga ari gushyira igitutu cyinshi kuri Israel ngo ihagarike ibi bitero bigiye kumara ibyumweru bibiri.
Ibitero by’Ingabo za Israel byiganje mu Majyepfo ya Liban ndetse no mu Murwa Mukuru Beirut, mu bice bikekwaho kuba indiri y’umutwe wa Hezbollah warahiriye kurwanya Israel.
Uyu mutwe ufashwa na Iran watangaje ko na wo utazahwema kurasa mu gihe cyose Israel itazahagarika ibitero ku mutwe wa Hamas muri Gaza, kandi ikimura abaturage bayo b’Abayahudi bakava hafi y’umupaka wa Liban.
Hari impungenge ko iyi ntambara ishobora kuvamo intambara yeruye mu karere ko mu Burasirazuba bwo Hagati.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!