Inzobere za OMS zageze i Beijing gufatanya n’abaganga b’Abashinwa ngo bafatanye guhangana n’icyo cyorezo.
Umuyobozi w’umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima, Tedros Adhanom Ghebreyesus abinyujije ku rubuga rwa Twitter yagize ati “Dushyire hamwe dukemure ikibazo cya coronavirus. Tugomba gukoresha amahirwe tubonye kugira ngo turebe ko hari icyo twageraho. Kuri ubu ni igihe cyo kugendera kuri siyansi n’ibimenyetso, bitagenze gutya twaba turi kujya mu nzira itari yo idafite aho ituganisha mu kwicamo ibice no kutumvikana.”
Tedros yakomeje anenga abayobozi b’u Bushinwa bavuze ko amaherezo ari ukurangiza icyo cyorezo. Yavuze ko ukurikije ubukana gifite, ntawe uzi uko bizarangira.
OMS kandi yasabye u Bushinwa gukomeza gutanga amakuru y’uburyo coronavirus iri kurwanywa.
Kuri uyu wa Mbere abaganga b’igisirikare barenga 1000 batangiye gusesekara mu mujyi wa Wuhan ari naho mu izingiro ry’icyorezo cya coronavirus.



















TANGA IGITEKEREZO