Ellen DeGeneres yifashe amashusho yereka abamukurikira uburyo imvura nyinshi imaze iminsi igwa yateje umwuzure mu gace ka Montecito.
Mu butumwa yashyize kuri Twitter, Ellen yagaragaje uburyo amazi menshi akomeje gusatira urugo rwe, avuga ko yiteguye kwimuka akava aha hantu.
Kuri uyu munsi ni na bwo Oprah Winfrey yagaragaye mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe n’ikipe y’ubutabazi yamushyikirije imbwa ye yari yaburiwe irengero kubera ikibazo cy’imyuzure yibasiye agace atuyemo.
Ikigo gishinzwe Ubutabazi muri Montecito cyasabye abantu bose baba muri aka gace n’abatuye hafi yako kwimuka mu gihe cya vuba mu rwego rwo kwirinda ibyago bishobora kubageraho.
Nubwo bavuga ibi, imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye mu masaha 12 yasize igushije ibiti byinshi mu mihanda ku buryo kubona uko abantu bava muri aka gace bishobora kuba ingorabahizi.
Ibi biza si ubwa mbere bibaye muri Montecito dore ko biheruka mu myaka itanu ishize, aho byahitanye abantu 23, bisenya ingo zisaga 100.
Aka gace bivugwa ko gatuyemo ibyamamare bitandukanye, aba barimo Oprah Winfrey, Prince Harry n’umugore we Meghan, Ellen DeGeneres, Adam Levine, Gwyneth Paltrow, George Lucas n’abandi.
Amashusho y’uko byifashe muri Montecito muri Leta ya California




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!