Ku wa 13 Gicurasi 2025, iki gihugu cyakiriye abimukira binjiye banyuze mu bwato buto 10 bagera kuri 601.
Imibare y’abimukira binjira muri iki gihugu yagiye izamuka cyane mu mezi atanu ya mbere y’uyu mwaka, ibyaraherukaga mu 2018.
Ni na bwo bwa mbere imibare yagera ku bihumbi 12 mu ntangiriro z’umwaka kuko imibare yazamukaga cyane mu mpera zawo.
Muri rusange mu Bwongereza hamaze kwinjira abimukira 12.407 mu 2025 byerekana ko uwo mubare wazamutseho 31% ugereranyije n’umwaka ushize, ndetse ukazamukaho 81% ugereranyije no mu 2023.
Chris Philip ushinzwe gukurikirana ibijyanye n’umutekano w’imbere mu Ishyaka ry’Aba-Conservateurs, agaragaza ko mu ntangiriro z’uyu mwaka ari bwo umubare w’abimukira wiyongereye cyane ahanini bitewe n’uko Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer yakuyeho gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.
Ati “Kugeza ubu mu 2025 ni wo mwaka mubi cyane mu mateka y’abimukira binjira mu buryo butemewe n’amategeko bakoresheje ubwato buto. Ishyaka ry’Abakozi ryakoze amarorerwa ubwo ryahagarikaga gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda itaranatangira.”
Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta mu Bwongereza yagaragaje ko ikiguzi cyo gucumbikira abimukira kizagera kuri miliyari 15 z’ama-Pound mu gihe cy’imyaka 10 mu gihe bateganyaga ko bizakoreshwaho abarirwa muri miliyari 4 z’ama-Pound.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!