Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ikibazo yabaye mu cyumweru gishize, ubwo indege ya Air India yavaga i Phuket yerekeza i New Delhi yatakaje amerekezo igatangira kumanuka mu buryo butunguranye.
Raporo y’ibanze yagaragaje ko umupilote mukuru mbere yari yagaragayeho gukoreshwa urumogi.
Abapilote ba Air India Express, ishami ry’iyi sosiyete, na bo bazatangira gukorerwa ibi bizamini guhera ku wa Kane.
Amabwiriza yari asanzweho ateganya ko nibura 10% by’abapilote bapimwa mu buryo butunguranye.
Ku wa 4 Kanama, abantu 17 barimo abagenzi n’abakozi bo mu ndege barakomeretse ubwo indege ya Airbus yatakazaga icyerekezo ikamanukaho metero hafi 91, nyuma gato yo guhaguruka.
Ibyabaye biri gukorwaho iperereza n’inzego z’u Buhinde zifatanyije na Airbus. Abapilote bombi bari batwaye iyo ndege bahagaritswe ku mirimo kugeza iperereza rirangiye.
Mu nyandiko BBC yabonye, Air India yavuze ko ari ngombwa gupima abantu mu buryo budasanzwe.
Yagize iti “Iki gikorwa kirenze ibisabwa n’amategeko, kigaragaza ubushake bwacu bwo gukomeza kubahiriza amahame yo ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n’umutekano n’ubunyamwuga, ndetse no guha icyizere abagenzi bacu, abafatanyabikorwa n’abaturage muri rusange.”
Bibaye mu gihe Air India ikiri gukorwaho iperereza isanzwe nyuma y’impanuka y’indege yayo yabaye muri Kamena 2025, ubwo indege yavaga Ahmedabad yerekeza i Londres yahanutse nyuma gato yo guhaguruka. Iyo mpanuka yahitanye abantu 241 bari mu ndege n’abandi 19 bari aho yaguye, harokoka umugenzi umwe gusa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!