Ohio State University n’umunyamategeko w’aba banyeshuri babitangaje ku wa 4 Kamena 2026.
Inama y’Ubutegetsi y’iyi kaminuza yemeje ko aya mafaranga azahabwa abanyeshuri 279. Ni icyemezo gifashwe nyuma y’imyaka myinshi y’imanza zitandukanye zaregwagamo Richard Strauss.
Bivugwa ko iri hohotera ryabaye kuva mu 1978 kugeza mu 1998. Icyo gihe ni bwo Richard Strauss yavuye muri iyi kaminuza.
Mu itangazo rihuriweho hagati y’iyi kaminuza n’umunyamategeko w’abahohotewe rigira riti “Ubuhuza buracyakomeje mu gihe impande zombi ziri kurangiza ibigize amasezerano agize ubu buryo bwo gukemura amakimbirane, andi makuru azatangwa nyuma.”
Richard Strauss wapfuye mu 2005 yiyahuye yari amaze imyaka 20 akorera Kaminuza ya Ohio mu ishami rishinzwe ibijyanye n’ubuvuzi.
Mu 2019 ibyavuye mu iperereza byagaragaje ko uyu mugabo yakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina abanyeshuri b’igitsina gabo 177.
Yabahohoteraga binyuze mu gukorakora imyanya yabo y’ibanga n’ibindi bikorwa yitwaje ko ari kubasuzuma.
Nyuma byagaragaye ko abantu barenga 500 bareze iyi kaminuza bagaragaza ko Strauss yabakoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko ntigire icyo ibikoraho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!