00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda biyongereho ibihumbi 853 mu myaka itatu

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 11 July 2025 saa 01:23
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko Abanyarwanda bageze kuri miliyoni 14,1 mu 2025, bigaragaza ko biyongereyeho ibihumbi 853 mu myaka itatu.

Muri miliyoni 14,1 z’Abanyarwanda, urubyiruko ni ukuvuga abari munsi y’imyaka 30 bangana na 64,6% bingana n’abaturage barenga miliyoni 9,1.

Ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe mu 2022, ryari ryagaragaje ko Abanyarwanda ari 13.246.394 bavuye kuri miliyoni 10,5 bari babaruwe mu 2012.

Iyo mibare yagaragazaga ko ubwiyongere bw’Abanyarwanda mu myaka 10, ni ukuvuga kuva mu 2012 kugeza mu 2022 bwari kuri 2,6%. Abanyarwanda batuye mu cyaro ari 72,1% naho 27,9% ari batuye mu Mujyi.

Iri barura ryo mu 2022, ryagaragaje umubare w’urubyiruko rufite munsi y’imyaka 30 ari 65,3%, ndetse byari byitezwe ko mu 2050 bazaba bageze kuri 54,3%.

Abaturage bafite imyaka hagati ya 16-64 bavuye kuri 53,4% mu 2012 bagera kuri 56,0% mu 2022, ndetse byitezwe ko mu 2050 bazaba bageze kuri 61,4%.

Abanyarwanda biyongereho ibihumbi 853 mu myaka itatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages