Abakorerabushake babiri b’Abanyamerika bagaragaweho indwara ya Ebola mu gihugu cya Libeliya bakaba baragiye kuvurirwa iwabo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bemeye guterwa umuti wari mu igeragezwa ubundi wahabwaga inkende.
Ikinyamakuru Le Figaro cyanditse iyi nkuru kivuga ko Kent Brantly na Nancy Writebol bakoreraga «Samaritan’s Purse», umuryango wigenga wa gikirisitu w’abakorerabushake wari mu kazi mu gihugu cya Liberiya, akaba ari ho banduriye virusi itera Ebola.
Ibimenyetso by’uko banduye byagaragaye mu minsi itatu ikurikirana. Kugeza ubu nta muti n’urukingo bizwi ko bivura Ebola ariko nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ngo kuva bakemera guhabwa umuti wari uri mu igeragezwa, byagaragaye ko Kent na Nancy hari ikintu kigaragara cyahindutse ku burwayi bwabo.
CNN yatangaje ko imiti bahawe yari yoherejwe muri Liberiya bisabwe n’abashinzwe iby’ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika itanzwe na sosiyete «Biotechnologie Mapp Biopharmaceutical» yageragezaga uwo muti.
Icyakora iyi sosiyete yanze kugira icyo itangariza Le Figaro ku byerekeye iyi miti no kuba ari yo yaba yarayitanze koko. Umuryango wigenga Samaritan’s Purse wo wemeza ko abo bakozi bawo babiri bahawe imiti iri mu igeragezwa ariko ntibatangaza aho yaturutse.
Umuti aba barwayi bahawe ubundi wari usanzwe uri kugeragerezwa ku nkende. Iri gerageza rikaba ryari ryaratangajwe mu kitwa Annales de l’académie américaine des sciences (PNAS) mu mwaka wa 2012.
Mu gihe wageragerezwaga kuri izo nyamanswa ngo byagaragaye ko bibiri bya gatatu (2/3) by’inyamanswa byahawe umuti byabayeho nyuma y’amasaha 48 zanduye indwara. Aha rero ikibazo kibazwa ni uko bizagendekera abo barwayi mu gihe bo bahawe uwo muti bamaze iminsi hagati y’ itandatu n’icyenda banduye ubwo burwayi.



















TANGA IGITEKEREZO