Ishami rya Polisi ya Afurika y’Epfo rishinzwe iperereza ku byaha bikomeye, Hawks, ryasobanuye ko ryashyikirije aba bantu abakozi b’Urwego rwa Amerika rushinzwe iperereza (FBI) n’urushinzwe kurinda abayobozi bakuru (Secret Service) ku wa 11 Nzeri 2026.
Aba bagabo babaga mu muryango witwa ‘Black Axe’ bafatiwe muri Afurika y’Epfo mu 2021. Bashinjwa kwifashisha internet, bakabeshya abagore urukundo hanyuma bakabasaba amafaranga cyangwa ibintu by’agaciro.
Umuvugizi wa Hawks, Colonel Katlego Mogale, yavuze ko aba bagabo bashinjwa gutekera imitwe abagore barenga 100 bo muri Amerika, barimo abari mu zabukuru ndetse n’abacuruzi.
Aba bagabo ngo bakoreshaga imbuga nkoranyambaga ndetse n’imbuga zo gushakiraho abakunzi, bakabeshya aba bagore ko babakunda mbere yo kubasaba amafaranga n’ibindi bintu.
Black Axe ni umuryango wavuzwe cyane mu bikorwa by’uburiganya bukorerwa kuri internet, nubwo abawugize bakunze kubihakana, ahubwo bagasobanura ko ugamije gushyigikirana kw’Abanya-Nigeria.
Mu Ukuboza 2024, ni bwo Ubushinjacyaha bwo muri Leta ya New Jersey bwafunguye dosiye y’Umuyobozi wa Black Axe, Enorense Izevbigie, n’abandi bashinjwa ibyaha birimo uburiganya n’iyezandonke, bivugwa ko byakozwe hagati ya 2011 na 2021.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!