Imibare yakusanyijwe n’ikinyamakuru, Ynet cyo muri Israel igaragaza ko ishyaka rya Likud Netanyahu akomokamo ryatakarijwe icyizere kuva ku wa 7 Ukwakira 2023, ubwo Umutwe wa Hamas wagwaga gitumo Israel ukayigabaho igitero cyahitanye abarenga 1000, abandi benshi bagafatwa bugwate.
Ikigo cyitwa Israel Democracy Institute na cyo mu Ukwakira umwaka ushize cyakoze ubushakashatsi gisanga hejuru ya 2/3 by’abaturage bashaka ko hakorwa amatora intambara ikirangira hagasahyirwaho undi muyobozi.
Imibare yo muri uku kwezi kwa Gashyantare igaragaza ko magingo aya hahise hakorwa amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Israel, abantu 75 mu 120 bayigize baba ari abo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Netanyahu.
Umwe mu bayobozi bakomeye mu ishyaka rya Likud Netanyahu abarizwamo, yavuze ko uwo ari we wese wari ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe ku itariki 7 Ukwakira 2023, intambara igomba kurangira na we asoza izo nshingano.
Undi uri mu babarizwa muri iri shyaka yaragize ati “Ni inshuro zingahe Netanyahu yagiye asubika ihagarikwa ry’intambara? Intambara nirangira tuzakora amatora.”
Aba bayobozi bahuje ishyaka bakomeza bavuga ko intambara ikirangira bo ubwabo cyangwa abo mu yandi mashyaka bazahatira Netanyahu ikorwa ry’amatora mbere y’igihe yari ateganyijweho kuko bazaba babona neza icyo gukora.
Ku itariki ya 17 Gashyanatare 2024 ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, Netanyahu yamaganye iby’amatora ya mbere y’igihe agira ati “Navuga ko tudashishikajwe ubwacu n’amatora mu gihe cy’intamabara.”
Yongeyeho ko ikintu cya mbere cyo kwitaho ubu atari amatora kandi ko azakorwa igihe yateganyirijwe mu 2026.
Nyuma y’uko Netanyahu avuze ibi, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwe rya Yesh Atid ryasohoye inyandiko ivuga ko ibisubizo yatanze bishimangira Minisitiri w’Intebe wamaze gutakarizwa icyizere na Rubanda, ahubwo agakomeza kwihunza inshingano ze bityo ko bakeneye impinduka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!