Inzego zishinzwe ubutabazi zavuze ko uyu mwuzure wangije ibikorwaremezo byinshi birimo inyubako, imihanda ndetse n’ibiraro, amashanyarazi ndetse n’ibindi.
Perezida wa Angola, João Lourenço yavuze bari gukorera kubura hasi kubura hejuru, gukora cyane ngo batabare ndetse banahe ubufasha mu by’ubuvuzi abagizweho ingaruka.
Urwego rushinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi muri Angola, rwatangaje ko abantu 23 mu bapfuye bapfiriye mu Mujyi wa Benguela wibasiwe cyane n’uyu mwuzure na ho abandi batandatu bapfira i Luanda.
Ku rundi ruhande Radio Solidária yatangaje ko imibare y’abamaze gupfira muri uyu mwuzure umaze kugera kuri 33 kuko hamaze kwiyongera abandi bane bo mu Ntara ya Cuanza-Sul mu Burengerazuba bwo Hagati muri iki gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!