Hashize igihe abanya-Gaza bataka inzara ariko ku wa 22 Nyakanga 2025, inkuru z’abantu bishwe n’inzara zavuzwe kenshi mu bitangazamakuru mpuzamahanga.
Al Jazeera yanditse ko abantu 15 bishwe n’inzara mu gihe 81 baguye mu bitero bya Israel.
Minsitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Majed al-Ansari, yavuze ko Israel iri gukora ibyaha bikomeye yica abantu bari ku murongo bategereje gufata amafunguro y’imiryango yabo.
Ati “Guverinoma ya Israel ntabwo ifata abanya-Palestine nk’abantu. Abanya-Palestine baricwa bahagaze ku murongo bategereje gufata ibitunga imiryango yabo.”
Uyu muyobozi yagaragaje ko nihadafatwa ingamba zigamije kugarura amahoro n’ubutegetsi bugendera ku mategeko intambara zo mu Bburasirazuba bwo hagati zitazashira.
Umuryango w’Abongereza ukora ibikorwa by’urukundo, Oxfam wavuze ko abasivile barenga miliyoni 2 bari kwicirwa n’inzara muri Gaza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!