00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu 14 ni bo bimaze kumenyekana ko bishwe n’umutingito muri Vanuatu

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 18 December 2024 saa 04:46
Yasuwe :

Ibikorwa by’ubutabazi birakomeje mu gushaka abahirimiwe n’inyubako nyuma y’umutingito ukomeye wibasiye Vanuatu, igihugu kigizwe n’ibirwa giherereye mu Nyanja ya Pacifique.

Uyu mutingito wibasiye Umurwa Mukuru wa Vanuatu, Port Vila wari ku kigero cya 7,3, wangirije ibikorwa remezo bitandukanye, ndetse 14 ni bo bamaze kumenyekana ko bahitanywe na wo.

Imibare igaragaza ko abarenga 200 ari bo bamaze kubarurwa ko bakomeretse bigizwemo uruhare n’uyu mutingito wabaye ku wa 17 Ukuboza 2024.

Leta ya Vanuatu yashyizeho ibihe bidasanzwe bizamara iminsi irindwi, mu buryo bwo kugabanya ingendo no guha umwanya ibikorwa by’ubutabazi ngo harebwe ko hari abaramirwa bakiri bazima.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Vanuatu Business Resilience Council, Glen Craig, yabwiye BBC ko byabaye abantu benshi bari kwishimira iminsi mikuru, biza nk’ibitunguranye kurusha uko byagendaga mbere.

Ati “Ubusanzwe wumvaga integuza ko hari ikibi kigiye kuba, ukumva ko nk’umutingito ugiye kuba wenda mugahunga, ariko uyu wahutiyeho ari na yo mpamvu ushobora kuba wangije byinshi.”

Guverinoma yatangaje ko byibuze inyubako 10 muri Port Vila zangiritse bikomeye, umutingito wangiriza ibikorwaremezo by’amashanyarazi, internet ivaho n’ibindi.

Zimwe mu nyubako zangiritse harimo n’izakoreragamo Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’iy’u Bwongereza.

Mu bapfuye harimo Abashinwa babiri nk’uko Ambasaderi w’u Bushinwa muri Vanuatu, Li Minggang yabitangaje.

Loni yatangaje ko uwo mutingito wibasiye igice kimwe cya Vanuatu ushobora kuzagira ingaruka ku barenga ibihumbi 116.

Ibihugu nka Australia, Amerika u Bufaransa n’ibindi byijeje ubufasha mu gutabara iki gihugu kigizwe n’ibirwa 80 bitandukanye.

Ibikorwa by'ubutabazi birakomeje nyuma y'umutingito wibasiye Vanuatu ugahitana abarenga 14 ku ikubitiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .