00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu 13 bapfiriye mu mpanuka y’indege ya ba mukerarugendo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 August 2026 saa 10:38
Yasuwe :

Abantu 13 bapfuye nyuma y’uko indege nto yari itwaye ba mukerarugendo yakoze impanuka ubwo yari mu kirere mu majyepfo ya Peru.

TVPeru yatangaje ko iyo ndege yari itwaye abagenzi 11 ndetse n’abapilote babiri, bose bakaba baguye muri iyo mpanuka.

Iyo mpanuka yabaye ku wa Gatandatu ubwo iyo ndege nto yari mu rugendo rwo kurebera ibishushanyo bya kera bya Nazca, ahantu nyaburanga benshi basura kubera amateka y’ibi bishushanyo n’uburyo bigaragara mu buryo budasanzwe iyo ubirebeye hejuru.

Kugeza ubu ntiharagaragazwa icyateye iyi mpanuka. Inzego z’umutekano zatangiye iperereza ku cyahanuye iyi ndege.

Ba mukerarugendo 11 n'abapilote baguye mu mpanuka bari kureba iki gice nyaburanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages