00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu 11 bishwe n’inkongi yibasiye Espagne

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 July 2026 saa 01:28
Yasuwe :

Abantu 11 bamaze gupfa bazize inkongi y’umuriro yibasiye Amajyepfo ya Espagne, mu gihe abatabazi bakomeje imirimo yo guhangana n’iyo nkongi ikomeje gukwirakwira mu gace ka Los Gallardos, muri Almería.

Amakuru y’izi mpfu yatangajwe kuri uyu wa Gatanu. Abayobozi bo muri ako gace bavuga ko mu bapfuye harimo abantu bakekwa ko ari Abongereza bane, nubwo bitaremezwa ku mugaragaro.

Abashinzwe ubutabazi babarirwa mu magana bari ku kazi ko kuzimya iyo nkongi, yatangiriye mu gace karimo ibiti byinshi hafi ya Los Gallardos.

Mu ntangiriro, abayobozi bo mu karere ka Andalusia bavuze ko bishoboka ko yaba yaratewe n’insinga z’amashanyarazi zagize ikibazo, ariko sosiyete z’amashanyarazi muri Espagne zirabihakana.

Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyo nkongi.

Imirambo y’abaguye muri iyo nkongi yabonetse hafi y’umudugudu muto wa Bédar, hafi ya Los Gallardos. Abandi bantu 19 baracyashakishwa, mu gihe abaturage babarirwa mu magana bamaze kwimurwa kugira ngo barindwe.

Ikigo gishinzwe ubutabazi muri Andalusia cyatangaje ko abantu bagera kuri 600 batakiri mu ngo zabo kubera iyi nkongi. Abagera kuri 148 bajyanywe mu bigo by’agateganyo byashyizweho kugira ngo bibacumbikire.

Abantu bane bakomeretse bikomeye kubera ubushye n’abagize ibindi bibazo byo guhumeka kubera umwotsi bajyanywe mu bitaro.

Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sánchez, yavuze ko igihugu cyashyize hamwe imbaraga n’ibikoresho byose bishoboka kugira ngo kizimye iyo nkongi. Yasabye abaturage gukurikiza amabwiriza y’abatabazi no kwitwararika cyane.

Mu bikorwa byo kuzimya umuriro harimo abasirikare, abapolisi n’abashinzwe kuzimya inkongi. Abayobozi batangaje ko abasirikare barenga 220 n’imodoka 70 zoherejwe gufasha mu bikorwa by’ubutabazi, mu gihe abashinzwe umutekano barenga 160 bari gufasha mu kwimura abaturage, kugenzura urujya n’uruza no gushaka icyateye inkongi.

Nibura kajugujugu zirindwi n’indege esheshatu zikoreshwa mu kuzimya umuriro byitabajwe, kuko imiterere y’aho umuriro wibasiye ituma imodoka z’abazimya umuriro zigorwa no kugerayo.

Abahanga bavuga ko ubushyuhe bwinshi bwakomeje kugaragara mu Burayi bw’amajyepfo bwongereye ibyago by’inkongi z’imiriro. Muri Espagne, ubushyuhe bwageze hafi kuri dogere 40°C, bituma ibice byinshi by’igihugu byuma kandi bigira ibyago byo gufatwa n’umuriro.

Abantu 11 bishwe n’iyi nkongi yibasiye Espagne

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages